in

Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga Bigirimana Abedi

Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga Bigirimana Abedi

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu y’u Burundi Bigirimana Abedi bisa nkaho atagikiniye ikipe ya Rayon Sports.

Hashize igihe amakuru ya Bigirimana Abedi ari yo agarukwaho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, Bivugwa ko ashakwa na Rayon Sports ariko ibi bisa nk’ibigiye gushyirwaho akadomo.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Bigirimana Abedi gukina muri Rayon Sports bidashoboka kubera amafaranga arimo kwaka iyi kipe kandi kuyishyura bikaba bigoye cyane. Ubu Abedi arimo kwaka Milliyoni 38 z’amanyarwanda ariko ikipe ya Rayon Sports yo ikamuha Million 30 gusa uyu mukinnyi ntabwo arimo kubikozwa habe na mba.

Ikipe ya Rayon Sports bisa nkaho kugeza ubu ibiganiro na Abedi byahagaze ahubwo batangiye gushaka undi mukinnyi wakina mu kibuga hagati ugomba gusimbura uyu murundi wari umaze gukundwa na benshi hano mu Rwanda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwatubyaye Abdul akomeje kugaragaza urwego ruri hejuru mu myitozo ku buryo umutoza mushya wa Rayon Sports yamaze kwemera (Amafoto)

Bamwanganye n’ibye byose! Hamisa Mobetto nyuma yo gutera uwinyuma icyamamare Rick Ross ubu ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore w’ibigango -AMAFOTO