in

Amakuru agezweho: Umuyobozi w’icyubahiro mu ikipe ya AS Kigali yamaze gukuramo ake karenge

Shema Fabrice wari umuyobozi wa As Kigali FC amaze kwegura ku mwanya wo kuyobora nyuma y’imyaka ine n’igice yaramaze kubuyobozi bwayo.

Nk’uko ibarwa yanditse amenyesha abanyamuryango ndetse n’umugi wa Kigali ko guhera uyu munsi yanditse iyi baruwa atakiri umuyobozi wayo. Yakomeje avuga ko yishimira ko muriyo myaka ine n’igice yamaze kubuyobozi yashoboye gutwara ibikombe bibiri by’amahoro ndetse anatwara ibindi bikombe bibiri biruta ibindi (Super Cup).

Nk’uko bigaragara mu ibarwa ye yandikiye abanyamuryango ndetse akanamenyesha umugi wa Kigali ntabwo yigeze agaragaza impamvu yatumye yegura ku mwanya yaramazeho imyaka ine n’igice.

Tukaba dutegereje kuzareba niba ubwegure bwe bazabwemera cyangwa se niba nawe azemera kuba yakongera kugaruka kuba umuyobozi wayo.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Sinamubwira ngo pole” Uwase Muyango yavuze ikintu akorera umugabo we Kimenyi Yves iyo yatsinzwe anasubiza bimwe mu bibazo by’amatsiko

Agiye kuhatwika: Hamenyekanye igihugu cyo ku mugabane w’i Burayi umuhanzi Platini agiye kwerekezamo