Ikipe ihora ihanganye n’ikipe ya Cristiano Ronaldo yo mu gihugu cya Saudi Arabia yari imaze iminsi yifuza umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi yamaze kumutsindira.
Rutahizamu Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina mu minsi yashije nibwo yahawe ibihano n’ikipe akinira ya PSG nyuma aza gusaba imbabazi gusa nubundi byari byaramenyekanye ko Lionel Messi umukinnyi wa mbere ufite amateka ahambaye kurusha abandi bose yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe.
Lionel Messi byaravuzwe cyane ko ashobora kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia cyangwa agasubira mu ikipe yibihe byose kuri we yamugize igihangage kandi yamufashije byinshi mu buzima ya FC Barcelona gusa ntabwo ariko byagenze kuko byamaze kumenyekana ko Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’igihugu cya Saudi Arabia yitwa Al Hilal.
Bikaba bivugwa ko Lionel Messi yahawe miliyoni 522£ kugira ngo asinyire iyi kipe bikaba biteganyijwe ko azerejeza muri Al Hilal amasezerano afitanye n’ikipe ya Paris Saint Germain narangira.
Lionel Messi mu myambaro y’ikipe ye nshya ya Al Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia.