in ,

Amakuru agezweho ku iburanishwa rya Titi Brown – nonaha

Umubyinnyi Titi Brown abwiye Urukiko ko atazi umuntu wafashe amashusho yatanzwe n’Ubushinjacyaha, agaragaza ari kubyinana n’uwo mwana wahawe izina rya “MJ”

Titi yongeyeho ko atemeranya n’Ubushinjacyaha ko ayo mashusho yafatiwe aho yari atuye, kandi ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso by’uko yafatiwe iwe.

Maitre Mbonyimpaye wunganira Titi Brown mu Rukiko arengejeho ko konti ku mbuga nkoranyambaga zahererekanyije aya mashusho ziyitiriye Titi n’uwo mwana, ko atari bo bwite bazikoreye.

Mbonyimpaye asanga biteye impungenge kuba Ubushinjacyaha butarahawe uruhushya n’Umushinjacyaha mukuru mbere yo kuyatanga mu Rukiko nk’Ikimenyetso gishya, mu kirego cya Titi Brown.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mushimankuyu Dafroza w’imyaka 90 ari kurara hanze nk’inturo nyuma yo gusohorwa mu nzu ye n’abana be yibyariye

RIB yataye muri yombi Gitifu wanyereje arenga miliyoni 6 yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza