Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espane yatakaje umukinnyi wari umaze igihe ari kapiteni w’iyi kipe Karim Benzema ushobora kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihugu cya Saudi Arabia.

Hamaze kumenyekana amakuru avuga ko umukinnyi witwa Nacho Fernandez agiye kongera amasezerano muri iyi kipe ya Real Madrid ubundi ahite afata umwanya wo kuba Kapiteni wa mbere muri iyi kipe y’i Madrid akaba ari umwanya wari usanzwe ufitwe na Karim Benzema wamaze kuyivamo.