Ni kenshi abagore bavuga ko batanezerewe mu mubano wabo cyangwa mu ngo nabo bashakanye. Uku kutishima babishinja abandi nyamara ntibatekereze ko baba ari bo ba nyirabayazana b’uwo munezero mucye w’abagabo babo.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa abagore bakora mu rukundo bakwiye guhindura.
1. Kutiyitaho
Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere yuko umugore abana n’umugabo aba asa neza , nyamara yamara gushaka agatangira kugabanya kwiyitaho ari byo bishobora gutuma umugabo atongera kumwishimira nka mbere.
2.Gufata imibonano mpuzabitsina nk’ingurane.
Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk’igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana nabo imibonano mpaka bagize icyo babaha.Ni ikosa rikomeye kuko kwanga kuryamana nuwo mwashakanye si byiza.
3.kutizera umugabo
Iri ni irindi kosa umugore aba akwiye kureka kuko byangiza imibanire yabashakanye.Birumvukana ntabwo wasangira umugabo nabandi bagore ariko nanone niba utizeye umugabo wawe kuki wemera ko mubana?
4.Amahane
Nta mugabo ukunda umugore w’umunyamahane , nubwo yakwihangana ,menya ko bitazaguma gutyo. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko iteye induru.Ntiwakwitega amahoro mu rugo mu gihe winubira buri kimwe.
5.Kugira inshuti mbi
Iri ni irindi kosa ribi abagore benshi bagwamo kandi risenya ingo nyinshi .Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira.
6.kwirengagiza inda y’umugabo wawe.
Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi nshingano, ariko kudatekera umugabo ni ikosa rikomeye.Kuba ufite umukozi wo mu rugo ni byiza ariko kandi kugirango wigarurire umutima wumugabo wawe bihera mu gushimisha igifu cye.
7.Kutihangana
Umugore utihangana ni ikosa rikomeye mu mibanire y’abashakanye , kugirango umubano urambe ni ngombwa kwihangana.