in

Amakipe azamwumva: Ibya Kylian Mbappe byamaze kurangira muri Paris Saint Germain

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappe akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ibye bisa nk’ibyamaze kurangira muri Paris Saint Germain.

Kylian Mbappe aherutse gutangaza ko atazongera amasezerano mu gihe umwaka umwe asigaje mu ikipe ya Paris Saint Germain uzaba urangiye ibi bikaba byaratumye PSG ijya kugitutu dore ko yisanze itegetswe kugurisha uyu musore kugira ngo atazagendera ubuntu muri iyi mpeshyi.

Ubu byamaze kumenyekana ko Kylian Mbappe agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espane imaze igihe imwifuza cyane ngo aze gusimbura Benzema ndetse n’abandi bakinnyi bari bakomeye cyane mu ikipe ya Real Madrid ariko bakaba baramaze kuyivamo.

Biravugwa ko Emir wa Qatar yamaze kwemera ko uyu mukinnyi yagenda gusa ngo azatangwaho agera kuri miliyoni 250€ ubu hakaba yategerejwe ko Perezida wa Real Madrid witwa Perez yemera gutanga aya mafaranga ubundi akegukana Kylian Mbappe amaze igihe yifuza.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imbuga nkoranyambaga zahungabanye! Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro ukomeye ufatwa nk’uwa mbere ku mwanya we hano mu Rwanda