in

Amakipe akina Premier league yanze icyifuzo cya Argentina!

Amakipe akina Championa y’ikiciro cya mbere y’Ubwongereza (Premier league) yanze icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Argantine ryifuzaga ko ayo makipe yazareka abakinnyi ba Argantine bakazarekurwa n’amakipe bakinira kare bakajya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mbere y’itariki yagenwe na FIFA.


Ibi bije nyuma Yuko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Argantine yandikiye ibaruwa amakipe akina muri Premiere league ayasaba kuzareka abakinnyi ba Argantine bazitabira igikombe cy’Isi bakagenda mbere yuko Championa ihagarara bakagera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kare ariko ibyo amakipe yabiteye ishoti ivugako itazabarekura mbere yuko Championa ihagarara byagateganyo.
Ubundi Argantine ifite abakinnyi bakomeye bakina muri Premiere league nka Lisandro Martínez na Alejandro Garanacho bakinira Manchester United,Emiliano Buendia na Emiliano Martinez bakinira Astoni Villa na Christian Romero wa Tottenham Hotspur.

Argantine yifuzaga ko abakinnyi bayo bakina muri Premiere league batazakina imikino ya Championa mu makipe yabo iteganyijwe hagati y’itariki 12-13 muri uku kwezi kugirango bazajye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kuko nayo iteganya umukino wa gicuti na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku itariki ya 16 Ugushyingo.
FIFA iteganya ko amakipe azarangira kurekure abakinnyi bakajya mu makipe y’ibihugu byaho byibuze nyuma y’itariki 14 Ugushyingo.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Niwe wakase cake” Dore uko byari bimaze mu birori by’isabukuru y’umukunzi wa Ruvuyanga (Amafoto)

Miss Ishimwe Naomie yerekeje hanze y’u Rwanda