in ,

Umuhanzikazi Marina yamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu muziki

Umuhanzikazi Uwase Deborah uzwi nka Marina mu muziki aravugwaho ko yamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu by’umuziki nka Manager we.

Marina wamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu muziki

Ayo makuru avuga ko Marina yaba yamaze kubona undi mujyanama mushya witwa Rama cyangwa se Ramadhan nkuko Uncle Austin yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Gutandukana kwa Uncle Austin na Marina, ngo ni uburyo bw’uko umwe muri bo agomba kwita ku muziki we bya kinyamwuga bitari ukumufasha gusa.

Ramadhan wamaze kugirana amasezerano na Marina yitwa ay’igihe kirekire ariko kitazwi uko kingana, avuga ko yahisemo gukorana na Marina nk’umunyempano mushya mu muziki kandi ugaragaza ubushobozi.

Ati “Mu gihe gito amaze mu muziki, afite izina rigaragaza ko yitaweho ashobora kugira impinduka akora mu muziki w’u Rwanda. Ibyo ni bimwe mu byatumye nifuza imikoranire yanjye nawe”.

Uyu Ramadhan ni izina ritari risanzwe rivugwa cyane mu bajyanama b’abahanzi nk’andi arimo Muyoboke Alexis, Richard n’abandi. Gusa we avuga ko ibikorwa yifuza gukora aribyo bizagaragaza uwo ariwe.

Mu ntangiriro za 2017 nibwo Marina yumvikanye bwa mbere mu ndirimbo yise ‘Byarara bibaye’. Yumvikana mu jwi benshi bacyekaga ko ari Priscillah.

Nyuma y’iyo ndirimbo yaje kumvikana mu ndirimbo ihuriwemo n’abandi bahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki barimo Jay Polly, Urban Boys n’abandi yitwa ‘Too Much’.

Byaje gutuma afata ingamba zo gukora umuziki by’umwuga kubera ko yasaga nk’umaze kubona intangiriro y’inzira mu rugendo rw’umuziki akora indi nshya yise ‘Bikakubera’.

Marina yabwiye Umuseke ko yinjiye mu muziki abizi neza ko ashobora guhura n’imbogamizi zitazamworohera. Ariko yiteguye gukora uko ashoboye akagera ku ntego ye yo kugira umusanzu atanga ku muziki w’u Rwanda

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya Marina yise BIKAKUBERA

Bikakubera by Marina

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye: Rutahizamu wa Manchester United ashimishije bikomeye abakunzi b’iyi kipe

Amagambo yo gusebya umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yavuze kuri Jose Mourinho niyo magambo mabi avuzwe ku mutoza mu mateka ya ruhago