in

Amagambo ya Victor Osimhen yajagaraje amakipe arimo Chelsea, Arsenal na Manchester United

Victor Osimhen, Umunya-Nigeria akaba na rutahizamu wa Napoli ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Butariyani. Uyu musore akomeje kubuza amahwemo amakipe yiganjemo akina Premier League.

Victor Osimhen ukomeje kwigaragaza nka rutahizamu umeze neza ubu i Burayi , dore ko uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko akomeje gutsinda umusubirizo.


Osimhen uri kuvugwa cyane gusohoka muri Napoli ubwo isoko ryo mu mpeshyi rizaba rifunguye hakavugwa ko azerekeza muri Premier League, cyane cyane mu makipe akennye rutahizamu arimo Chelsea, Arsenal na Manchester United.

Ku mugoroba wo kuwa Mbere ubwo Osimhen yari mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza ukomoka hanze y’u Butariyani, yabajijwe niba azajya mu makipe akina Premier League maze nawe atazuyaje avuga ko ari inzozi ze.
Victor Osimhen ati: “Ndimo gukora cyane kugira ngo ndebe ko nzagera ku nzozi zange zo gukina muri Premier League umunsi umwe. Ni inzira kandi ndashaka gukomeza kuri uyu muvuduko, Serie A iri muri imwe muri shampiyona eshanu za mbere ku isi kandi ni ibyiyumvo byiza kuri nge ”.

Victor Osimhen ukomeje kwigaragaza nka rutahizamu ukomeye

Aya magambo ya Osimhen yatumye amakipe amwifuza yongera kubura dosiye. Kugeza ubu Victor Osimhen amaze gutsindira Napoli ibitego 19 mu mikino 21 kandi amasezerano ye azarangira muri 2025.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports izakoresha ejo ku Intare FC hagaragayemo abakinnyi bari bamaze iminsi mu mvune

Clapton Kibonke ntiyumva ukuntu bamugereranya n’abakozi be ibyo afata nk’agasuzuguro