Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yashimiye byimazeyo umubyeyi we wamwibarutse, avuga ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha urukundo rwiza yabonye ku mubyeyi we. Miss Jolly ashimangira ashize amanga ko mama we ari ubukire ntasimburwa afite mu buzima bwe.
Aherekejwe n’abo mu muryango we barimo na Nyina umubyara, inshuti ze n’abandi batandukanye, ku wa Kane tariki ya Mbere Nzeli 2016, nibwo Miss Jolly yagiye mu mujyi wa Los Angeles guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryagomba kumara iminsi itatu kuva ku itariki ya 2-4 Nzeli 2016, ryabereye muri JW Marriot Hotel. Iri serukiramuco ryari ryateguwe n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru “Uganda Festival in Los Angeles”.
Nyuma yiri serukiramuco, Nyampinga Mutesi Jolly yatamberejwe ahantu nyaburanga hatandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, amafoto yashyize hanze yerekanaga ko yageze mu isi ya Cinema i Hollywood. Ibi byose Miss Jolly w’imyaka 19 y’amavuko, yagezeho ndetse n’intambwe amaze gutera mu buzima bwe avuga ko abicyesha umubyeyi w’intwari umuhora hafi mu byo akora.
Abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwa Instagram, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka, Nyampinga Mutesi Jolly yifurije umubyeyi we kuramba kugirango azabe umuhanya wibyo yifuje.
Miss Jolly afashe ku rutugu nyina umubyara niyo foto yakoresheje kugirango ashimire umubyeyi we, Ati ” Mama wanjye…..Ubukire bwanjye…Ibyishimo byanjye. Warakoze kungira uwo ndiwe ubu. Ndagusabira kuramba ngo uzabe umuhamya w’ibyo wifuje. Uri ubukire ntasimburwa mu buzima bwanjye. Uri urukuta mfatiraho amasomo iyo nacitse intege…Ndagukunda mama.
Muri iri serukiramo Miss Jolly yarimo yifashishije filimi mbarankuru mu gusangiza ubumenyi abanyamahanga no kubereka ko uretse ingagi zo mu misozi mu Rwanda hari ubuvumo, ibihingwa nk’icyayi n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.
Mu bandi bakobwa bari batumiwe muri iri serukiramuco harimo Miss Uganda, Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya, Charity Njeri Mwangi; Miss Universe Tanzania, Lorraine Marriott na Nyampinga wa Ethiopia, Kisanet Teklehaimanot.
- Miss Jolly ashimira nyina umubyara, kubera ibyo amaze kugeraho byose
Iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya 28, risusurutswa n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Desire Luzinda na Diamond Platnmuz, n’abandi.
Miss Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, azuzuza imyaka 20 y’amavuko mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Ni bucura mu muryango w’abana 6, mu muryango ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batatu. Se umubyara, Serwiri Sylver yitabye Imana mu mwaka w’1997, ubwo uyu Nyampinga yari uruhinja rw’amezi atandatu gusa, hanyuma nyina Ingabire Immaculée amurerana na bakuru be na basaza be ari wenyine abasha kubageza kuri byinshi ari nabyo Miss Jolly umwana we amushimira.
Source: umuryango