in ,

Amagambo Jose Mourinho yatangaje ku mukinnyi Wayne Rooney yatumye benshi bamuha icyubahiro

Kuri iki cyumweru nabwo Champiyona y’ubwongereza iraba ikomeza aho ikipe ya Manchester United izakira ikipe ya Everton. Ni umukino w’amateka cyane cyane kuri rutahizamu w’ikipe ya Everton Wayne Mac Rooney uzaba usubiye i Old Trafford ku nshuro ye yambere atakiri umukinnyi w’ikipe ya Manchester United. Jose Mourinho ubwo yabazwaga uko biteguye kwakira uyu mukinnyi wagiriye i Manchester ibihe byiza yavuze amagambo meza akora ku mitima ya benshi.Image result for Jose Mourinho

Nkuko yabitangarije Sky sport, Jose Mourinho yagize ati:”Je pense qu’il aura l’accueil qu’il mérite. Parfois, le mot légende est galvaudé mais il est une légende du club. Le nombre de matches, de buts, de trophées…. Il est clairement l’un des joueurs les plus importants de l’histoire de Manchester United.”

Tugenekereje mu kinyarwanda Mouringo yagize ati:”Ndatekereza ko azakirwa neza nkuko abigomba. Rimwe na rimwe ijambo ikirangirire ntirijya ryitabwaho ariko ndahamya neza ntashidikanya ko Wayne Rooney ari umukinnyi w’ikirangirire w’ikipe. Umubare mwinshi w’imikino yahakiniye, ibitego ndetse n’ibikombe yahatwariye byose bimugira uwo ariwe. Ni umukinnyi ufite byinshi avuze mu mateka y’ikipe ya Manchester United.”

Aya magambo ya Mourinho yahise akuraho bimwe abantu bajya bamuvugaho ko atajya aha agaciro abakinnyi b’ibirangirire mu makipe amwe namwe yagiye atoza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid igiye guhemukira bikomeye ikipe bihanganye ku mugabane w’iburayi

Selena Gomez yahishuye ikintu gikomeye yakoze mbere yo guhindurirwa impyiko (iyumvire)