Umukinnyi Alexis Sanchez muri iki gitondo ubwo yaganirizaga ikinyamakuru cyo muri Espagne yatangaje amagambo abenshi bafashe nk’ubwiyemezi ndetse no kwirengagiza ukuri kuri ruhago muri rusange.

Mu mikino 94 amaze gutsinda ibitego 42 byose,uyu munya chili yigereranije n’ibihangange Messi na Cristiano, yagize ati:”Sinjya niyumva nk’umukinnyi uciriritse uri munsi yabandi, mfite ibigwi byagereranywa n’ibya Messi na Cristiano,nange nifata nk’umukinnyi ukomeye.”niko uyu musore yabitangarije ikinyamakuru quotidien espagnol sport.
Abantu benshi bagarutse ku magambo y’uyu musore bamwita umwiyemezi kandi wishongora.