in

Amafoto:Wayne Rooney yakubiswe isahane y’umutwe n’umuhungu ubwo basangiraga muri resitora

Umwana we witwa Cass w’imyaka ine yarimo gukina ajugunya isahani mu kirere ku bw’ibyago ikubita se ubwo bari muri resitora basangira.

Iki gikomere Rooney yakigize mu cyumweru gishize ndetse Cass yemeje ko ari we nyirabayazana – nyuma yo kwishimira umuhango ukorwa n’abagereki wo kumena amasahani.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: “Wayne yabifashe neza cyane. Umwana we yarababaye cyane. ”

Wayne w’imyaka 37, umugore we Coleen w’imyaka 36, ​​hamwe n’abana babo bari mu biruhuko i Dubai ubwo Cass yateraga iyi saha igafata se.

Uyu munyabigwi w’Ubwongereza na Man Utd yarasetse nubwo yakomerekejwe.

Aba bashakanye bari kumwe n’abana babo Kai w’imyaka 12, Klay, icyenda, Kit, itandatu, na Cass hiyongereyeho Phil Bardsley wakinannye na Rooney mu ikipe ya Red Devils hamwe n’umugore we Tanya, wasangije amashusho kuri interineti.

Rooney yagaragaye ari kwihanagura amaraso aho iyi sahani yatewe n’umwana we yamukubise bigatuma abo bari kumwe baseka cyane.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’igihangange w’Umunya-Espagne yamaze kwemera kuzakinira Amavubi

Rayon Sports yateye intambwe ikomeye yo gusinyisha rutahizamu ukomeje kubica bigacika muri KCCA yo muri Uganda