Nyuma yo kumwambika impeta inshuro zigera kuri ebyiri Jay Rwanda yateguje ubukwe bwe n’imukobwa yihebeye.
Tariki 09 Ukuboza 2022 ku munsi wamavuko w’umukunzi wa Jay Rwanda . YEGOB yamenye amakuru ko Jay Rwanda ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’uyu mukobwa yihebeye.
Amakuru avuga ko binyuze mu nshuti za hafi z’aba bombi, ni uko ubu ikigezweho ndetse kiri kuvugwa mu miryango ari ubukwe bwa Jay Rwanda n’umukunzi we na cyane ko igihe gishize bakundana ari kinini.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Jay Rwanda yamwifurije isabukuru y’amavuko amwita umukunzi we ndetse anahishyura ko agiye kumugira umugore.
Imyaka ibiri irashize Jay Rwanda yambitse impeta umukobwa yihebeye kuko kuwa Kane tariki 02 Mutarama 2020 ari bwo yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n’umukunzi we umwaka mushya, amwambika impeta.