in

Amafoto:Imana niyo irinda koko reba icyobo kirerekire umwana yaguyemo akamaramo iminsi itatu akavamo akiri muzima

Lydia Azatyom w’imyaka 3 y’amavuko bamusanze mu iriba ryatawe nyuma y’iminsi itatu aburiwe irengero mu gace ka Tudun Wada muri Nigeria.

Byatangajwe ko  ko umwana muto yaburiwe irengero ubwo yari yarimo gukina n’abandi bana hanze y’urugo rwabo ku wa kane, 27 Ukwakira 2022 mbere yuko abura.

Umuryango we n’abaturanyi bakoze bakoze uko bashoboye bamushakisha ahantu hose mu gihe kingana n’iminsi itatu ubwo Dauda Dung umwe mu bamushakaga yemeje ko bamubonye.

Nk’uko ikinyamakuru Tudun Wada Broadcast kibitangaza ngo abasore bamwe basanze umukobwa uri mu iriba ryatawe mu nyubako ituzuye muri ako karere.

Abo basore ngo bari baje koga ku iriba barangije bumva urusaku rwumvikana nk’urwumwana ruri kuva mu mwobo wiriba ryari ryarakamye.

Iryo riba ryari iryinyubako yatawe itakibamo abantu yuzuriranye imyanda gusa.

Lydia yakomeretse mu mutwe ahita ajyanwa mu bitaro aho arimo kwivuriza.

Byakomeje kuba urujijo niba uyu mwana w’umukobwa yaraguye mu iriba by’impanuka cyangwa yarajugunywemo.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Uburanga n’ikimero by’umuhanzikazi Ariel wayz bikomeje kuvugisha ab’igitsina gabo

Nyuma y’ubwumvikane bucye ubuyobozi bwa APR FC bwasabye umutoza Mohammed Adil gukosora ibintu bibiri bakongera bakiyunga