Tekereza wicaye mu modoka mu Rwanda cyane cyane nko mu mujyi wa Kigali, ahaba abantu benshi ,ariko nanone abantu bakaba babasha kureba ibintu byose biri mu modoka imbere, yaba abantu bayicayemo, ibyuma biyikoze, ndetse nibindi.Uko urimo kubyumva ninako iyi modoka idasanzwe iteye.
Ni imodoka yakozwe n’ikigo TRW Automobile ndetse ikaba yarerekanywe ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Frankfurt mu budage ,mu birori byo kwerekana imodoka.Iyi niyo modoka ya mbere igiye ahagaragara ibonerana.kubera ko ariyo yambere igiye hanze ikozwe gutya yavugishije benshi bibaza bati:”ese ikora ite cyangwa ibyiza byayo ni ibihe?
Iyi ,modoka yitwa “transparent car” ikoranye ubuhanga bwinshi kuko ishobora kwitwara cyangwa se ukayitwara bitewe nuko uhisemo.Abakoze iyi modoka bashatse ko abagira amatsiko yuko imodoka ikora iyo iragenda babashe kubibona.