Umuhanzikazi w’icyamamare wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Taylor Swift wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe hirya no hino kw’Isi,kuri ubu ari kuvugwa cyane nyuma y’aho amashusho y’indirimbo ye Ready For It asohokeye.
Muri iyi ndirimbo hagaragayemo ikintu cyatunguye abantu,aho hagaragara ikintu gisa nawe cyifashishijwe mu mashusho bakunze kwita Cyborg kugira ngo ayo mashusho arimo montage cyane byorohe kugararagamo uyu muhanzikazi Swift,cyambaye ubusa.Ni indirimbo yahise ikundwa cyane mu masaha 10 imaze hanze imaze kurebwa inshuro miliyoni 6 zose.
Benshi nubwo bakomeje kwibaza niba atari Taylor Swift wambaye ubusa,amashusho y’iyi ndirimbo akomeza yemeza ko hitabajwe cyborg kugira ngo agaragare mu bwoko bwa 3D.Abantu benshi kandi bumvise iyi ndirimbo bemeza neza ko yabwiriragamo uwahoze ari umukunzi we akaba n’umu Dj ukomeye cyane kw’isi Calvin Harris.
Yirebe hano