in

Rudasingwa prince yapfukamiye umutoza Julien Mette mu buryo bitangaje [Amafoto]

Rudasingwa prince ajya guhobera umutoza Julien Mette akabanza agapfukama hasi akomeje kugaragaza urukundo rw’umutoza n’abakinnyi

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 2-1 bigoranye cyane mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi.

Ni umukino watangiye ikipe zombi zatakana cyane bijyanye ni uko amakipe akomeye gutsinda bikomeza kugorana cyane igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarutse neza ihita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Hertier Luvumbu Nziga kuri Kufura nyuma gato Police FC yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Kayitaba Jean Bosco ariko mu minota y’inyongera Rudasingwa prince ahita abona igitego 2 birangira ari ibitego 2-1.

Uyu rutahizamu watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri Rudasingwa prince, yaje kwishimira igitego n’umutoza araza aramuhobera ariko abanza gupfukama mu buryo wabonaga ko uyu mutoza n’abakinnyi harimo umwuka mwiza cyane ariko n’ubundi mbere yaho gato Charles Bbaale yabanje kumuterura bikomeye.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 aho ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 45 n’umukino umwe w’ikirarane.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro! Nimero yambere ku isi mu gusiganwa ku maguru yakoze impanuka ari kumwe n’umutoza we w’umunyarwanda urugendo rw’ubuzima rurangirira aho -Amafoto

I Kigali umugabo ari mu marira nyuma yo gushaka umugore waminuje umurusha amafaranga none yasanze abana yarababyariwe na pare