in ,

AMAFOTO ya Lionel Messi ari kurya hagati mu mukino ibintu byaje kumenyekana neza yari yahishe mu masogisi bishobora kumushyira mu kaga gakomeye cyane

Mu mukino wa Champions League wahuzaga ikipe ya FC Barcelone yari yakiriye ikanatsinda Olympiacos 3-1,Lionel Messi yongeye kuvugwa cyane ubwo yatsindaga igitego cye cy’ijana (100) mu mikino y’ibikombe by’i Burayi yakinnye.Si kubera ibyo bitego bye ariko,kuko hari n’ibintu byari byacitse abantu,aho yagaragaye ari gukura ikintu mu masogisi ye agahita arya.Lionel Messi takes something out of his sock in the 10th minute of Wednesday's game

Lionel Messi akura ibintu mu masogisiThe Argentine reportedly took a glucose tablet according to the Spanish press
Lionel Messi arya ibyo akuye mu masogisi

Umunyamakuru wa Catalunya radio,ni we wafashe iya mbere avuga ko akeka ko yaba ari umuti wa glucose yariye,ibintu kugeza ubu nta tegeko ribihanira cyangwa ribibuza rihari kuko abakinnyi babifata mbere y’umukino.Ariko ibyo akaba ari ibintu bifatwa n’abarwayi ba diabete kuko bibongerera mu buryo buringaniye isukari mu mubiri bigatera n’intege.

Gusa uyu munyamakuru wakomeje guhamya neza koko ko afite umuntu yizeye wamubwiye neza koko ko ari byo Messi yariye,nyamara ntago yizeye niba UEFA yaza kubuza cyangwa guhana Lionel Messi kuba yabiriye hagati mu mukino kuko abakinnyi babanza kureba niba nta kintu binjiranye mu kibuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yashyize hanze umwanzuro ukomeye w’urugo rwe na Clement

Umusore wakundanye na Queen cha imyaka isaga 6 ubu agiye kubana n’undi mukobwa