in ,

Butera Knowless yashyize hanze umwanzuro ukomeye w’urugo rwe na Clement

Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] uri mu bahanzikazi bamaze igihe bakora umuziki mu Rwanda, yeruye ko adateganya undi mwana mu gihe cya vuba, muri iki gihe ngo icyo arangamiye ni ukongera imbaraga mu muziki.

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel. Aba bombi bibarutse umukobwa ku wa 22 Ugushyingo 2016 bamwita Ishimwe Or Butera.

Mu kiganiro Knowless yatumiwemo kuri Radio Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 18 Ukwakira 2017, yasubije ibibazo bitandukanye birimo n’iby’abafana byiganjemo amatsiko ku buzima abayemo, icyo atekereza ku bukwe bwa Safi bakundanye mbere yo kurushinga ndetse n’imishinga mishya afite mu muziki.

Uyu muhanzi abajijwe niba we n’umugabo we hari gahunda yo gukurikiza imfura yabo bafite, yashimangiye ko umwana wabo akiri muto ku buryo abona ko haba habayeho kwihuta aramutse ahise abyara undi. Yanabajijwe icyo ateganyiriza Or yibarutse atangaza ko kumenya impano ye muri iki gihe bigoye kuko akiri muto.

Yagize ati “Or aracyari muto, ibyo biri hagati yacu kandi Imana niyo itanga urubyaro, niyo itanga abana. Niduha undi tuzamwakira ariko rero mu magambo make Or aracyari muto, ntabwo akeneye undi aka kanya.”

Yongeyeho ati “Ntabwo aruzuza umwaka, biragoye rero kubona impano afite iyo ari yo, akantu kose aba akaririra, akantu kose aba agateze amatwi, ariko wenda mu minsi iza nzaba namenye icyo umuntu agomba kumwerekezamo. Umuziki arawumva akanishima kimwe n’uko iyo hagiyemo amakuru nabwo atega amatwi, ubwo rero umuntu aba akiri mu rujijo, ntabwo biragaragara.”

Nubwo uyu muhanzi yemeje ko adateganya kongera kubyara mu gihe cya vuba, ntiyigeze atangaza niba haba hari uburyo runaka bwo kuboneza urubyaro we n’umugabo we baba barayobotse.

Muri iki kiganiro Knowless yavuze ko yishimira umusaruro uva mu bikorwa bya muzika amaze igihe akora ndetse na album yaherukaga gusohora yabashije kubona hari Abanyarwanda babasha kugura kopi zayo ndetse zimwe mu ndirimbo ziyigize zikaba zarageze ku ntera yo gucurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga zitandukanye.

Knowless, abisabwe n’abafana, yanakomoje ku byiyumviro bye kuri Safi bakundanye uherutse gukora ubukwe n’ibibazo byabukurikiye. Yavuze ko yabwakiriye neza kuko ari intambwe ikomeye umuntu ahuriramo na byinshi, yaba ibyiza ndetse n’ibibi, icy’ingenzi ngo ni ukumenya uko abyakira n’uko abyitwaramo.

https://www.youtube.com/watch?v=WQeqBRBVrnk&feature=youtu.be

Knowless wavuze ko imfura ye idakeneye ’gukurikizwa aka kanya’ kuva yabyara umwana wa mbere ntaramwereka abafana, ibintu yakunze kubazwaho agasubiza yemeza ko yaba avogereye ubuzima bwite bw’uwo yibarutse.

Ati “Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”

Mu bikorwa by’umuziki Knowless avuga ko muri uyu mwaka yibanze ku gusohora indirimbo nshya ari gukora muri iki gihe ziyongera ku zindi zigaragara kuri album yise ’Queens’. Amaze gushyira ahagaraga indirimbo eshatu, ’Ujya Unkumbura’, ’Winning Team’ n’indi nshya yise ’Uzagaruke’.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikintu gitangaje Kitoko atajya abura ku mubiri we bamwe bavuga ko ari nacyo kimuranga

AMAFOTO ya Lionel Messi ari kurya hagati mu mukino ibintu byaje kumenyekana neza yari yahishe mu masogisi bishobora kumushyira mu kaga gakomeye cyane