Mu mukino wa Champions League wahuzaga ikipe ya FC Barcelone yari yakiriye ikanatsinda Olympiacos 3-1,Lionel Messi yongeye kuvugwa cyane ubwo yatsindaga igitego cye cy’ijana (100) mu mikino y’ibikombe by’i Burayi yakinnye.Si kubera ibyo bitego bye ariko,kuko hari n’ibintu byari byacitse abantu,aho yagaragaye ari gukura ikintu mu masogisi ye agahita arya.
Umunyamakuru wa Catalunya radio,ni we wafashe iya mbere avuga ko akeka ko yaba ari umuti wa glucose yariye,ibintu kugeza ubu nta tegeko ribihanira cyangwa ribibuza rihari kuko abakinnyi babifata mbere y’umukino.Ariko ibyo akaba ari ibintu bifatwa n’abarwayi ba diabete kuko bibongerera mu buryo buringaniye isukari mu mubiri bigatera n’intege.
Gusa uyu munyamakuru wakomeje guhamya neza koko ko afite umuntu yizeye wamubwiye neza koko ko ari byo Messi yariye,nyamara ntago yizeye niba UEFA yaza kubuza cyangwa guhana Lionel Messi kuba yabiriye hagati mu mukino kuko abakinnyi babanza kureba niba nta kintu binjiranye mu kibuga.