Mu ruzinduko rwakazi Naomi n’umukunzi we bagiriye muri Gabon bakiriwe neza muricyo gihugu nkuko michel yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kandi yakomeje ashimira goverinoma ya Gobon kuba yarabakiriye we n’itsinda rye.
Yagize ati: “Byari iby’agaciro kuganira ku buryo ikoranabuhanga ryarushaho kunozwa mu buhinzi, ubukerarugendo, ubuzima n’ubushabitsi.”
Yakomeje agira ati: “nibihe byiza bidasanzwe twagiriye hano muri Gabon kandi tuzafatanya mu guteza imbere abaturage n’igihugu.”
Gusa si we wenyine wagaragaje amaranamutima ye wenyine kuko n’umukunzi we naomi yabyishimiye ubwo yagiraga ati: “byari ibihe kidasanzwe.”
Mu cyumweru gishize nibwo miss Naomi yaherekeje umukunzi we Michael muri Gabon mu bikorwa by’akazi, Mugihe ikompanyi Michael abereye umuyobozi ya Bizcotap yagiranye amasezerano y’akazi na Be Space Group.
Kandi inaboneraho kugirana ibiganiro n’abumwe mu buyobozi bw’iki gihugu mu buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’iki gihugu.