in

Niyigena Clement waraye atsinze ibitego 2 yasabye ikintu gikomeye abashinzwe ikipe z’igihugu bagomba guhindura

Myugariro w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Niyigena Clement yasabye abantu bashinzwe ikipe y’igihugu ibintu bikomeye.

Ejo hashize tariki ya 27 nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yitwaye neza itsinda ikipe ya Libya ibitego 3-0 bihita binayiha gukomeza mu kindi cyiciro.

Uyu mukino myugariro Niyigena Clement yafashije cyane iyi kipe kuko yatsinze ibitego 2 wenyine, gusa uyu musore ntabwo yishimiye ukuntu iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda yateguwe muri iyi mikino 2.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino yavuzeko ikipe y’igihugu bakwiye kuyitegura kugirango nabo ntibakagire urwitwazo igihe bitwaye nabi.

Yagize Ati ” N’ikibazo cyo gutegura gusa. Usanga ntamwanya uhagije wongutegura. Abakinnyi tuba twavuye mu makipe atandukanye, ntabwo tugira umwanya wo gukinana kugirango tumenyane hagati yacu. Usanga tujya gukina tutaramenyana hagati yacu ugasanga iki kibazo cyo gutegura gihora kitugonga. Abashinzwe ibi byo gutegura, akenshi nk’iyo iyi mikino yo gukuranamo, usanga dufite urwitwazo ngo ntabwo badutegurwa. Icyo nasaba nuko bakora ibishoboka cyose kugirango natwe tutazajya tuvuga buri gihe ngo urwitwazo ni uru.”

Uyu musore yanavuze ko icyatumye batsinda nuko bamenye aho ikipe ya Libya ifite imbaraga nke aba ariho bo bashyira imbaraga. Iyi kipe ya Libya ngo ntabwo ishobora kwirinda imipira y’imiterekano ari nayo u Rwanda rwatsinze rukoresheje cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko amashuri arimo kongera amafaranga mu buryo binyuranyije n’itegeko ahanwa

Amafoto: Uruzinduko rwa Miss Naomi n’umukunzi we muri Gabon