in ,

AMAFOTO-Uko byari bimeze Neymar agaruka gusuhuza abakinnyi ba FC Barcelone ndetse akaza no kwivugira amagambo y’uko ahakumbura cyane (BIREBE HANO)

Umusore Neymar Jr wavugishije Isi yose ubwo yavaga muri iyi kipe ya FC Barcelone yerekeza mu ya Paris Saint Germain hishyuwe amafaranga angana na miliyoni 222 z’amayero bikozwe n’abanya-Qatar batera inkunga iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Lionel Messi yongeye guhura na Neymar

Neymar ntago ari ubwa mbere agarutse muri Barcelone agahura n’inshuto ze za kera gusa ubu bwo yasuye abakinnyi b’ikipe yose kuko iyi weekend atakinnye nyuma yo guhagarikwa umukino umwe kubera ikarita y’umutuku yahawe ubwo bakinaga na Marseille ku cyumweru cyashize.

Lionel Messi Luis SUarez na Neymae bongeye guhura

NI amafoto yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bishimye uku guhura kwe n’abakinnyi bahoze bakinana ndetse abandi bakavuga ko atari byiza ko yagaruka cyane cyane ko abafana ba Barca bataramubabarira ibyo yabakoreye.

Mu magambo Neymar ubwe yivugiye ubwo yashyiraga ifoto ye na Lionel Messi na Suarez bahuye,yanditse tugenekereje mu kinyarwanda ati “Ni uko iminsi yacu yabaga yimereye,ndi kuvuga amakuru.Nishimiye kujya guhura n’abavandimwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yahishuye ibanga ryatunguye abantu Zidane yakoresheje ngo acishe bugufi abakinnyi nka Cristiano Ronaldo ndetse bamwubahe

Isomere uburyo ibibazo byikubye kw’ikipe ya Real Madrid yongeye gutsindwa igahita yanikirwa BIDASUBIRWAHO n’ikipe ya FC Barcelone