Kuri uyu wa 2 ni bwo aba Islam bari bamaze igihe kingana n’ukwezi mu gisibo bagisozaga, kuri stade hari hateraniye abantu basaga ibihumbi bitanu bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yashimiye Leta yashyizeho ingamba nziza zo kwirinda icyorezo cya COVID19, ari na byo byatumye kuri iyi nshuro bashobora guterana barenga ibihumbi 5 bateraniye muri Stade ya Kigali.
Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr (Irayidi) urakomeye cyane mu myemerere y’idini ya Islam. Ni umunsi usoza ukwezi kwa “Ramadan” gukurikirwa n’ukwezi kwa “Shawwal” kwa cumi ku ngengabihe (Calendar) ya Islam. Ramadan ni ukwezi gukorwamo igisibo kimwe mu nkingi eshanu zikomeye z’idini ya Islam. Uku kwezi guhabwa agaciro gakomeye cyane ndetse kukaba ari n’ukwezi gutagatifu mu myemerere y’iri dini kuko ari ukwezi Intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo Igitabo Gitagatifu (Koroan) gikubiyemo amahame y’Idini ya Islam.