Abafana b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa bayakiriye bikomeye mu murwa mukuru Paris n’ubwo nta gikombe iyo kipe yatahukanye.
Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize Argentina yatwaye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma y’uko umukino wari warangiye impande zombi zanganyije ibitego bitatu kuri bitatu.
Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi ku munota wa 23 kuri penaliti yari ikorewe Di Maria ikozwe na Dembele, igitego cya 2 cyatsinzwe na Di Maria ku munota wa 36 ndetse n’igitego cya 3 gitsindwa nanone na Messi ku munota wi 108.
Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ateye ishoti riremereye ndetse no ku munota wi 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere abakinnyi ndetse n’abantu bose bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri Qatar nibwo basesekaye i Paris bakirwa n’imbaga y’abafana yabakomeraga amashyi ibashira ko bitwaye neza bagakora ibishoboka nubwo ntagikombe bazanye.
Amafoto: