in

Amafoto: The Ben yagaragaye ateruye mwishywa we umaze ku munyekana nka Shemi

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wizihizaku munsi w’ejo hashije isabukuru y’amavuko y’imyaka 36, yifurijwe isabukuru nziza n’abarimo umwishywa we Shema Mico Gibril ukomeje kwandika izina mu muziki nka Shemi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shemi w’imyaka 18 wakuze asubiramo indirimbo za The Ben, yagize ati: ”Isabukuru nziza Marume.” 

Igitangaje kurushaho ni amafoto yaherekesheje ubutumwa bwifuriza The Ben isabukuru y’amavuko nziza.

Shemi yakoresheje amafoto arimo iyo mu 2016 ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda, akagenda agiye kumwakira, undi na we akamuterurana urugwiro rwinshi. Hari kuri Hotel Portifino mu Mujyi wa Kigali.

Indi foto igaragaza The Ben ku isabukuru ye yo mu mwaka wa 2017, ari kumwe na Shemi.

Shemi yavuze ko yifuza ko umunsi umwe yazakorana indirimbo na The Ben.

The Ben ari mu bishimiye bikomye kuba uyu mwana yarinjiye mu muziki, agaragara aririmba indirimbo ya Shemi igezweho yitwa ‘Peace of Mind’ imaze kurebwa inshuro ibihumbi 246 kuri Youtube.

Shemi yabonye izuba mu mwaka wa 2004, mu gihe The Ben yabonye izuba mu mwaka 1987 bivuze ko amukubye hafi kabiri.

Mu muryango wo kwa The Ben abahagaze neza mu muziki twavugamo nka Green P, Shemi na Tom Close mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yaririye muri Bank ateza induru asaba gusubizwa amafaranga ye miliyoni 1,424,208.58 habura umuhoza

Ibimenyetso simusiga byerekana ko Mc Buryohe atishimiye gukorana na Muyango nk’umusimbura wa Bianca Baby