in

Amafoto : The Ben na Coach Gael bongera Kwiyunga Nyuma y’Igihe Kirekire babanye nka bacyeba

Nyuma y’igihe kitari gito batumvikana, umuhanzi The Ben n’umuherwe Coach Gael wigeze no kuba umujyanama we, bongera kwiyunga. Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kumwe baseka, bishimye, bikaba byerekana ko ibyabatanyaga byakemutse.

Coach Gael yigeze kuba umujyanama wa The Ben, akamufasha muri byinshi byerekeye umuziki we ndetse n’iterambere rye nk’umuhanzi. Icyakora, muri iyi myaka ya vuba ishize, ibibazo bitandukanye byatumye batandukana, buri wese aca ukwe. Intandaro y’ibi bibazo nicyo bapfuye ntabwo yatangajwe mu itangazamakuru, ariko abakunzi b’umuziki bamenye ko hari ibintu byinshi bitagenda neza hagati yabo.

Mu mafoto The Ben yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yaherekeje amagambo yerekana ko yiyinze na Coach Gael, yagize Ati: “Abavandimwe bongeye kwiyunga, dufite intego yo gukora ibyateza Isi imbere.”

Kwiyunga kwa The Ben na Coach Gael bishobora no gutuma The Ben agirana imigenderanire myiza na mugenzi we Bruce Melodie, usanzwe ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya 1:55 AM iyobowe na Coach Gael.

Amafoto 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye Mukura VS na Rayon Sports bagiye gucakiranira mu mukino wa gishuti

KNC atangiye shampiyona nta guseka! KNC wari waherekeje ikipe ye ya Gasogi United yakuye amanota 3 i Huye – AMAFOTO