in

Amafoto : REG WBBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagore

Ikipe ya REG WBBC yongeye kwerekana ko ikomeje kwiharira urubuga rwa Basketball y’Abagore mu Rwanda, nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere itsinze APR WBBC ku manota 71-63, mu mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka.

 

REG WBBC yatsinze imikino yose ine yakinnye muri kamarampaka, bikaba byari bihagije kugira ngo yitware neza mu buryo budasubirwaho. Ikipe ya APR WBBC, nubwo yari ifite intego yo kwisubiza iki gikombe, yatsinzwe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

 

Iki ni igikombe cya gatatu REG WBBC itwaye kuva yashingwa mu 2021. Yatwaye ibikombe by’umwaka wa 2021 na 2022, ndetse iki nacyo kikaba kiyongeraho, igaragaza ko yubatse ikipe ikomeye ifite intego yo kuguma ku isonga muri Basketball y’Abagore mu Rwanda.

 

Mu gihe APR WBBC yari yitezweho kugaruka mu rugamba rwo kwisubiza igikombe, byarangiye REG WBBC yongeye kwandika amateka mu mukino ukomeye wahuje aya makipe.

Maxime umufana wa REG nyuma yo kwegukana igikombe

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi atsinzwe na Benin, amahirwe yo kujya muri CAN 2025 akomeza kuyoyoka