Nsabimana Aimable kuri ubu ukinira ikipe ya Kiyovu Sports agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi yatereye ivi Grace amusaba kuzamubera umugore.
Nsabimana Aimable yateye ivi ku nshuro ya kabiri kuko mbere yari yasabye Issa Leila kumubera umugore ku wa 21 Gashyantare 2021 ariko ntawamenye aho byrangiriye.
Nubwo ibyambere bitagenze neza gusa Nsabimana Aimable we yiyemeje kwereka isi uwo yakunze ubu kandi yifuza ko babana akaramata.
Mu gihe hizihizwa Umunsi w’Abakundana, St Valentin, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2023, Nsabimana Aimable yateye ivi, asaba Grace kumubera umugore.