in

AMAFOTO: Ikipe ya Apr Fc yabimburiye izindi gutangira imyitozo.

Ikipe ya Apr Fc niyo yabimburiye izindi gutangira imyitozo nyuma y’aho ibikorwa bijyanye n’imyitozo byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Ikipe ya Apr Fc yatangiye imyitozo yayo ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Mutarama 2022, nyuma y’aho Ferwafa na Minisiteri ya siporo bemereye gusubukura imyitozo ndetse na shampiyona yari yarahagaritswe.

Iyo myitozo yayobowe n’umutoza mukuru w’iyi kipe z’ingabo z’igihugu Adil Erradi Mohammed utari watsindwa hano mu Rwanda.

Imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose b’ikipe kandi abakinnyi bose bameze neza ndetse n’abakinnyi bari bavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi bari babucyereye.

Iyo myitozo kandi hari hari umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakha Muganga, aho yanatanze ubutumwa kuri aba bakinnyi abereye umuyobozi mukuru.

Ikipe ya Apr Fc iri kwitegura umukino ifitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports ku wa 16 Mutarama 2022, uyu mukino Apr izaba yakiriwe kuri sitade ya kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda (15h00).

Kugeza ubu Apr Fc ni iya kabiri kurutonde rw’agateganyo aho irushwa amanota abiri (2) n’ikipe ya mbere ari yo Kiyovu Sports.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese umutoza wa Police Fc Francis Nuttal yaba yarirukanywe?

Umuyede wakorewe isabukuru y’amavuko aterwa umucanga akomeje gutangaza abatari bacye (Videwo )