in

AMAFOTO: Ibi nibyo bihangange bikuru mu gitaramo Kampala Fesitivale cyiri mu minsi iri imbere

Bwambere abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda, bagiye guhuzwa n’igitaramo Kampala Festival kigiye kubera muri Uganda. Cyatumiwemo The Ben, Bruce Melodie, Mc Anita Pendo, Mc Nario n’abandi bakomeye.

 

Kuva u Rwanda na Uganda umubano wabo wasubira mu buryo, ibihugu byose bikongera kugirana imigenderanire myiza, yaba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, hakomeje gukorwa ibitaramo bikishimirwa n’imande zose.

Kuri ubu hagiye kuba iserukiramuco ryitezweho kuzitabirwa n’abanyaRwanda benshi muri Uganda bagiye kwishimira iminsi mikuru irimo n’igitaramo kigiye kubera muri iki gihugu kizabahuriza hamwe n’inshuti n’abavandimwe.

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akaba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda na Uganda ndetse na Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie unaherutse gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Edddy Kenzo, bazitabira iki gitaramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Ubuse iri ni ifemba gusa yari amufitiye? Abageni basomanye mpaka bigaragura hasi murusengero

Dore uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gukina imikino 12 ku makipe yose