in

Amafoto: Dore ibintu bitangaje ku mugabo wa mbere mu gufi ku isi

Edward Niño Hernandez ni umunyakolombiya w’imyaka 36 y’amavuko afite uburebure bwa 72.1 cm akunda kubyina, arota gutunga imodoka, byaba byiza Mercedes-Benz.

“Umuntu wese birashoboka. Ingano n’uburebure ntacyo bitwaye. Ndashaka ko abantu babona uwo ndi we. Ndi muto mu bunini, ariko mfite mu mutima ha nini”, Edward akomeza agira ati: “Ibintu byose birashoboka.”

Yagize ati “Nkoresha inseko yanjye kugira ngo ntsinde ibyiyi si. Buri gihe nsangiza inseko yanjye na buri wese, ibyo ni igikundiro cyanjye”

Kubantu bato bagira umutima munini, igihagararo cye kitari kinini ntabwo ari ikintu cyo guterwa isoni. Agira ati: “Numva nishimye kuko ndi umwihariko. Amaze gukura, Edward yagaragaye nk’umwana muto cyane, ariko ababyeyi be ntibigeze bamufata ukundi ku bandi bana babo.

Babiri muri barumuna be bafite uburebure buringaniye ariko murumuna we, Miguel Angel, asa na Edward. Miguel afite uburebure bwa 1,20m kandi afite isura yo mumaso isa na murumuna we.

Miguel kandi arwaye hip dysplasia, n’indwara ituma kugenda bimugora, ariko Edward niwe ucungira hafi murumuna we kubera ko adashobora kugenda.

Abavandimwe be bahuye ninzitizi mu buzima bwabo, ariko ntibareka ngo ibibazo byabo bibace intege.

Ati: “Mama niwe unkomeza ambwira ko nta kintu na kimwe kinkomereye. Buri gihe ambwira ko ndi umwihariko, kandi ko Imana ifite ibintu bikomeye yanyeganyirije. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi wa Yvan Buravan yemereye abakunzi be ikintu gikomeye

Gicumbi :umugabo yakubise umugore we bashakanye kugeza ashizemo umwuka amuziza gutaha atinze