in ,

Amafoto ateye ubwoba cyane ari butume wemera ko ibindi binyabuzima (ALIEN) bibaho koko

Abantu benshi bagerageje kwumvisha abandi ko abantu tubanye n’ibindi binyabuzima nyamara bamwe ntibabyemere kuko nta kirabonwa kugeza ubu,nyamara camera zizenguruka ku kabumbe ka Mars,ndetse n’ibyo izindi camera zibona kuri iyiSi yacu,bituma ntaho wahera upinga ibyo utarabona.Strange creature seen walking through desert in Portugal

Iyi foto yafashwe na satellite,yerekana ikintu gisa nk’umuntu cyagaragaye mu butayu bwp muri Portugal,benshi baketse ko ari ikiremwa bise Chupacabra kinyunyuza amaraso ihene mu bihugu by’amerika y’epfo nka Mexicque n’ibindi

Proof of small aliens

Iyi shusho yafashwe mu ka video ko kuri youtube,abashakashatsi bakoresheje berekana koko ko Alien zibaho nta kabuza,bemeza ko iyi shusho yafashwe kuri mars yerekana Alien yihishe inyuma y’urutare ibonye camera zizengurutsa zihise,nk’uko umushakashatsi Tyler Glockner abyemeza neza

Alien Creature

Iyi foto yavugishije n’abantu benshi cyane ubwo umuntu yashyiraga iyi foto ku rubuga rwa Reddit avuga ko inshuti ye yasanze ibi mu busitani bwe abyutse,bitera ubwoba cyane abantu batabonye ibisobanuro byabyo,bemeza ko ari umubiri wa Alien koko abandi bavuga ko ar inyamaswa nyamara ntibavuge iyo ariyo.

Alien Creature

Aka gahanga kavumbuwe n’abashakashatsi bagakuye ku nkombe z’ikiyaga cyo mu buhinde bemeza neza ko atari ifi cyangwa se indi nyoni ko iki kiremwa nta mababa cyari gifite cyangwa se ijosi.Byateye benshi urujijo kugeza n’uyu munsi.

Iyi foto yafotowe ku kwezi yerekana ikinyabuzima kigenda,nyuma yo gushyirwa kuri youtube,inzobere mu bindi binyabuzima byakurikiranye iyi foto nyamara babura ibisobanuro

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto Anita Pendo yashyize hanze yatumye abantu bibaza byinshi ku banyarwandakazi bari gukomeza guta umuco

Mu Buholandi ikipe yakuyeho BIDASUBIRWAHO agahigo APR FC na Rayon Sports zari zisangiye