Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bwa APR FC, abatoza ndetse n’abakinnyi bahagarariwe na kapiteni wabo Niyomugabo Claude, basezeye ku mugaragaro kuri Darko Nović wayitozaga kuva mu mpeshyi ya 2024, bakaba baratandukanye ku bwumvikane tariki ya 13 Gicurasi 2025.
Iki gikorwa cyabaye ku cyicaro cya APR FC, aho Umuyobozi w’iyi kipe Brig Gen. Deo Rusanganwa yifatanyije n’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi mu kumusezera no kumwifuriza amahirwe masa. Nović yari kumwe na bagenzi be barimo Dragan Sarac (wungirije), Marmouche Mehdi (ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi) na Dragan Culum (usesengura amashusho).
Mu mezi 11 yatoje APR FC, Darko Nović yayifashije kwegukana Igikombe cy’Intwari na Peace Cup 2025, ayigeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 ndetse no gukina Super Cup 2025 yatsinzwemo na Police FC. Muri rusange yatoje imikino 47, atsinda 27, anganya 12 atsindwa 8.
Bumvikanye ko APR FC izamwishyura imishahara y’amezi atandatu asigaye, angana n’amafaranga arenga miliyoni 434 Frw, kuko amasezerano ye yari kuzageza mu 2027.


