Hano mu Rwanda tumaze kumenya abantu benshi batunganya imiziki y’abahanzi ariko bose bakaba ari igitsinagabo. Bamwe mubazwi cyane harimo nka Element ukora indirimbo nyinshi zigezweho muriki gihe akaba akorera mu nzu yitwa itunganya umuziki ya Country records, hababa uwitwa Bob Pro, Ayo Rash, Producer Clement nyiri Kina Music ndetse n’abandi benshi..
Mu munsi ishije nibwo umuhanzi wumu rapeur hano mu Rwanda ariwe Riderman yasinyishije uzajya atunganya indirimbo muri studio ye y’Ibisumizi, uyu akaba ari umudamu witwa Kanoheli Christmas Ruth, ukoresha izina ry’akazi rya Chrisy-neat, umudamu umwe rukumbi mu muziki nyarwanda ukora imiziki y’abahanzi. Chrisy-neat akaba ari umudamu wubatse ndetse akaba afite n’umwana umwe.
Dore amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bw’uyu mudamu