in

Byose bigiye hanze:ukuri mutamenye ku gitaramo cya P Fla cyasubitswe bivugwa ko ari ukwimwa ibiryo.

Mu cyumweru nibwo inkuru yasakaye ivuga ko umuraperi P Fla yanze kuririmbira abanya Rusizi abashinja ko bamufashe nabi bakamwima ibyo kurya , ariko amakuru yagiye hanze avuga ko imwe mu mpamvu zatumye atiririmba harimo n’ubusinzi.

Amakuru avuga ko ikibazo atari ibiryo ahubwo hari ibibazo P Fla yagiranye n’abari bateguye igitaramo, byanakubitana n’ubusinzi bigatuma yivumbura.Amakuru akomeza avuga ko P Fla guhera ku wa Gatandatu ubwo yajyaga i Rusizi yagiye anywa inzoga nyinshi ndetse no kuri uwo munsi yari gukoreraho igitaramo akirirwa anywa bikaza gutuma acika intege.

Ati “Ibyo biryo bashinja P Fla nabyo ubwabyo ntabwo yari abishoboye. Gusa ukuri guhari ni uko uyu muhanzi ahubwo yagiye mu Bugarama kuririmbayo bamuha ibiryo ibyo aribyo byose bikamunanira. Nyuma yavuze ko ashaka akabenzi ntikaboneka ariko sicyo cyatumye ataririmba.”

P Fla wari wishyuwe amafaranga y’iki gitaramo ngo nyuma yatangiye kwiyenza avuga ko abagiteguye bamufashe nabi ndetse ntahabwe agaciro akwiriye nk’umuhanzi ahitamo kugenda birangira igitaramo kitabaye.

Yahise ajya mu kandi kabari kari hafi aho aba ariho akomereza bibabaza uwo mu ko bari bamutumiyemo kuko yagiye kunywera kwa mukeba we.

Nyuma P Fla yanze no gutahana na bagenzi be bari bazanye mu modoka yabavanye muri Kigali, ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba ahita afata undi mushoferi wari hafi aho agiye i Kigali barajyana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwanda Benshi Bashimishijwe No Kubona Icyamamare Lionel Messi Cyamamaza Visit Rwanda (Video)

Amafoto Agaragaza Ubwiza Bw’Umudamu Umwe Rukumbi Ukora Indirimbo Z’abahanzi (Music Producer) Hano Mu Rwanda