in

Amaduka yafashwe n’inkongi y’umuriro hahomba amamiliyoni atagira ingano -Amafoto

Amaduka arindwi aherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Masizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo bibarirwa agaciro ka miliyoni 30 Frw birakongoka.

Iyi nkongi yibasiye aya maduka aherereye mu Kagari ka Nyabikenke, yatangiye ahagana Saa Mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ababibonye bavuga ko ishobora kuba yatewe n’umugabo wari urimo gusudira urugi.

Umugabo witwa Byirasanaho Janvier wakoreraga muri izo nyubako, yavuze yahombye arenga miliyoni.

Ati “Njye n’umugore wanjye twakoraga ubucuruzi bw’ibitenge n’inkweto tunadodera abakiliye inkongi yo yatewe n’uwasudiraga.”

Nyiri amaduka yafashwe n’inkongi, Niyomwungeri Emmanuel, yavuze ati “Inkongi yo yatewe n’umuntu nazanye gusudira urugi, amaduka yahiye ni arindwi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibereye muri Kigali Pele Stadium benshi bananiwe kubisobanukirwa, ubwo imodoka ikoze impanuka ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade -Amafoto

Imbaraga bagiteruranye ziteye ubwoba, hakiyongeraho imihigo bahize bikaba ibindi bindi -Amafoto