in ,

Amabaruwa yuzuye imitoma Barack Obama yandikiranaga n’umukunzi we mbere yo kurongora Michelle Obama yagiye ahagaragara

Amabaruwa y’urukundo Barack Obama yandikiraga umukunzi we ubwo yari akiri umusore yahishuye impungenge yari afite kw’ironda ruhu n’ubusumbane mu bukungu.

Izi baruwa zandikishijwe intoki ,Obama yazandikiraga inshuti ye Alexandra Mcnear bahuriye mu mugi wa Calfonia ubwo yari akiri muto .

Zimwe muri zo zabaga zikubuyemo ubuzima bubi yabagamo n’akazi yakoraga atakundaga. Izi baruwa zasanzwe munzu y’isomero ya kaminuza ya Emory mu mwaka wa 2014, iyi akaba ariyo nshuro ya mbere zicapwe.

Umuyobozi w’iri somero Rosemary Magee yavuzeko zanditse neza kandi zinagaragaza uyu musore uwo yari we zikanagaragaza ibibazo abanyeshuri bose bakunze guhura nabyo.


Obama yanditse izi baruwa hagati 1982-1984 mu myaka itanu mbere yuko Obama ahura n’umufasha we Obama Michelle.

Zimwe muzo yanditse yagize ati ” Ndizerako uzi neza ko nifuza kukubona kandi ko urujijo rwange kuri wowe ari rwinshi nk’umuyaga,icyizere nkugirira ni nk’isoko y’inyanjya,kandi urukundo ngukunda ni ntagererenwa”. Nyuma yogushyiraho sinya yongeraho ko urukundo rw’abatari kumwe ntaho rugera.

Mu mwaka 1983 yongeye kumwandikira agira ati “Ngutekereza buri kanya ariko nkahangarikishwa n’ibyiyumviro byanjye, biragaragara ko dushaka icyo tutazabona aricyo kiduhuza kandi ari nacyo kidutandukanya”.

Mu ibaruwa imwe Obama yanditse ku nshuti ze ziteguraga gutangira ubuzima cyangwa guhagararira ubucuruzi bw’imiryango yazo.

Nubwo yari yaravukiye muri Hawai na papa we akaba yarakomokaga mu gihugu cya Kenya, ubwo yari umusore ngo yashimishwaga no kwibera mu gihugu cya Indonesia.

Barack Obama yakuze y’umva azakora imishinga iciriritse nyuma nyuma nibwo yaje kwisanga ari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika,ndetse aza no gutsinda amatora aba Perezida wa Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Indege ya President yaguye mu kiyaga(Inkuru irambuye)

Agahinda: Umukinnyi w’umunyarwanda Frank Ntilikina ukina muri NBA yahuye n’akaga gakomeye mu mukino we wa mbere