in ,

Agahinda: Umukinnyi w’umunyarwanda Frank Ntilikina ukina muri NBA yahuye n’akaga gakomeye mu mukino we wa mbere

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu Rwanda, yaraye akinnye umukino wa mbere muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikipe ye ya New York Knicks yasuye Oklahoma City Thunder agorwa bikomeye no kwigaragaza.

Ntilikina w’imyaka 19 uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari nacyo gihugu akinira, yaraye akinnye umukino wa mbere muri shampiyona ubwo ikipe ye ya New York Knicks yatsindwaga na Oklahoma City Thunder amanota 105-84.

Uyu musore yabanje hanze y’ikibuga ariko umutoza aza kumwinjiza ikipe ye imaze gutsindwa agace ka mbere ku manota 27-23. Yinjiye ku munota wa kabiri w’agace ka kabiri gusa ntabwo yorohewe no guhangana na Oklahama City iyobowe n’ibihangange nka Russell Westbrook, Carmelo Anthony na Paul George.

Mu minota irindwi yamaze mu kibuga ntiyamubereye myiza kuko nta nota yabashije gutsinda, gusa yatanze umupira umwe wavuyemo amanota anakora amakosa abiri. Haracyari kare kuri uyu musore kuko agifite amahirwe yo kuzigaragaza mu yindi mikino 81 ya shampiyona isigaye.

Muri uyu mukino, Carmelo Anthony wahuraga bwa mbere na New York Knicks yakiniye imyaka irindwi, yatsinze amanota 22 mu minota 34 yakinnye naho Russell Westbrook watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ushize (MVP) atsinda 21 atanga imipira 16 ivamo amanota anabuza indi 10 kujya mu nkangara.

Mu yindi mikino Toronto Raptors yatsinze Chicago Bulls amanota 117 ku 100 naho L. A. Lakers ku kibuga cyayo ihatsindirwa na L. A. Clippers ku manota 108 kuri 92.

Frank Ntilikina (11) ahanganiye umupira na Paul George (13) wageze muri Oklahoma City Thunder avuye muri Indiana Pacers

Ntilikina yakinnye iminota irindwi mu mukino we wa mbere muri NBA

Russell Westbrook (0) atsinda amanota abiri ku mupira yari yambuye Ntilikina (11)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabaruwa yuzuye imitoma Barack Obama yandikiranaga n’umukunzi we mbere yo kurongora Michelle Obama yagiye ahagaragara

Ngiyi impamvu Miss Igisabo na bagenzi be bifotoje amafoto bambaye bikini bakabapfuka mu maso