in ,

Exclusive: Indege ya President yaguye mu kiyaga(Inkuru irambuye)

Indege yari igiye mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Uhuru Kenyatta yaguye mu kiyaga cya Nakuru hashize umwanya muto ihagurutse kuri hoteli iri muri uwo mujyi.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Joshua Omukata, yemeje iby’ayo makuru, avuga ko bategereje ubwato kugira ngo bujye mu bikorwa by’ubutabazi muri icyo kiyaga.

Daily Monitor ivuga ko iyo ndege yari irimo abantu batanu bagiye mu gace ka Mau Narok. Umusenateri uhagarariye uwo mujyi, Susan Kihika yavuze ko batatu muri abo ari abo mu itsinda rye rishinzwe itumanaho.

Byari biteganyijwe ko iyo ndege ijyana abanyamakuru benshi ahari hari kubera ibyo bikorwa byo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo gutabara byamaze amasaha asaga ane bitarangira nyuma y’uko iguye mu mazi kuko nta bwato bwari hafi aho. Abatabazi babanje gutegereza ubwato bwagombaga gukurwa mu kiyaga cya Naivasha.

Source:Igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless yatangaje inama yagiriye Safi mbere yo kurushinga akamubera ibamba

Amabaruwa yuzuye imitoma Barack Obama yandikiranaga n’umukunzi we mbere yo kurongora Michelle Obama yagiye ahagaragara