in

Amabanga Sadio Mane yongoreye Mohamed Salah muri AFCON ayashyize hanze

Umukinnyi Sadio Mane yashyize hanze amabanga aherutse kongorera umunya-Misiri, Mohamed Salah basanzwe bakinana muri Liverpool yo mu Bwongereza; nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika Sénégal yatsinzemo Misiri.

Ku Cyumweru gishize ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga yegukanye Igikombe cya Afurika ku ncuro ya mbere itsinze Les Pharaohs ya Misiri kuri Penaliti 4-2.

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 yo guca impaka yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo umukino wari urangiye Sadio Mané yagaragaye hari amagambo asa n’uwongorera Mohamed Salah warangije umukino arira.

Uyu munya-Sénégal, yavuze ko yabwiraga Salah ko kuba atsindiwe ku mukino wa nyuma atari ryo herezo.

Ati: “Namubwiye ko akiri umukinnyi ukomeye, kandi ko ari iby’agaciro gukinana na we mu ikipe imwe. Ndamwubaha cyane kandi yatanze buri kimwe ku gihugu cye, gusa ku bw’amahirwe make ntabwo yatsinze, ariko ntibivuze ko byari birangiye kuri we.”

Sadio Mané yunzemo ati: “Namubwiye kandi ko afite byinshi byo gutsindira, birimo igikombe cya Afurika cya 2023. Bafite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, birashoboka ko bazagitwara umunsi umwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yateje imvururu mu ndege abeshya ko atwite(video)

Umusore n’inkumi bakiri bato babyinnye indirimbo ya Christopher nk’abatera akabariro, abantu bavuza induru (Video)