in

Alyn Sano yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction abantu bose baratungurwa

Abahanzi Daddy Andre, Levixone, Wyre na Alyn Sano bataramiye abitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction’, Nubwo ubwitabire butari hejuru, ariko bakoze uko bashoboye bifashishije ibihangano by’abo batanga ibyishimo kubitabiriye, abantu bataha banahimbaje Imana.

Ijoro rya Tariki ya 31 Werurwe 2023, ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyamamajwe kuva mu mezi abiri ashize, mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe.

Cyabereye mu ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Alyn Sano yinjiye ku rubyiniro, mu ndirimbo yise ‘Rumuri’ yitiriye album ye.

Ubwo yatangaza iyi album yavuze ko ‘isobanuye byose kuri nge’. Akomeza ati “Album yange ya mbere yitwa ‘Rumuri’ iraje vuba. Isobanuye byose kuri nge.”

Nk’umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n’ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.”

Akomeza ati “Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gusa usigaye urya neza! Pattyno yagaragaye ari kumwe n’abakobwa b’ibizungerezi(AMAFOTO)

B- Threy na Keza nyuma yo gukora ubukwe bakomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO