in

Alyn sano akomeje gukora ibikorwa bishimangira ko ari uwambere mu bahanzikazi bo mu Rwanda

Umuhanzikazi Alyn Sano kuri ubu uri kubarizwa mu bufaransa aho yagiranye ibiganiro na televisiyo ya Trace TV hamwe na Africa radio zikomeye cyane.

Mu yahaye abamukurikira a kuri Instagram, yanyuzwe n’aya mahirwe yagize, ashimira Aftrica Radio ku bwo kugirana ikiganiro nawe ndetse anyurwa no kuririmba indirimbo “Radio” igezweho.

Yerekeje mu Bufaransa ku wa 8 Ukwakira 2022, atumiwe gutarama mu nama yiga ku buryo umuziki wakwifashishwa mu gukangurira abantu kwita ku bidukikije ibera i Paris mu Bufaransa.

Ni inama yatumiwemo ari kumwe n’abanyempano babarizwa mu ‘Ishyo Art Center’ aho bagomba kumara icyumweru cyose.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bamaze kubaka izina abikesha ijwi rye ry’umwimerere mu miririmbire. Aherutse gushyira hanze indirimbo “Radio” yakiriwe neza n’abatari bake.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haruna Niyonzima atangaje icyatumye As Kigali isezererwa

Binyuze kuri Instagram ya Yvan Bravan hibutse amagambo y’urukundo yasize avuze.