in

Al Nassr na Cristiano Ronaldo biyunze n’abafana ubwo bahanaga ikipe bakerekeza muri ½ mu Gikombe cy’Umwami

Cristiano Ronaldo n'abagenzi be ubwo bishimiraga igitego

Al Nassr, ikipe ikinwamo na Cristiano Ronaldo uyu munsi yihereranye ikipe yitwa Abha iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wa ¼ mu Gikombe cy’Umwami ihita inabona itike ya ½.

Al Nassr yaherukaga gutsindwa na Al Ittitaq igatakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, uyu munsi yari yongeye guseruka ikina n’ikipe yitwa Abha mu mukino wa ¼ mu Gikombe cy’Umwami wabereye kuri King Saud University Stadium.


Rudi Garcia utoza Al Nassr yari yabanje abakinnyiu kibuga bayibobowe na Cristiano Ronaldo ndetse n’abandi barimo Nawaf, Sultan, Alvaro, Alamri, Konan, Alkhaibari, Alsulaihem, Ghareeb, Marran na Sami.

Al Nassr ibifashijwemo n’abasore bayo baje gutsinda ibitego bitatu byatsinzwe na Al Najei ku munota wa mbere ahawe umupira na Al Ghannam, Al Khaibari atsinda icya kabiri ku munota wa 21 mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Marran ku munota wa 49. Igitego kimwe cy’impozamarira cya Abha cyatsinzwe na Fattah Adam ku munota wa 69.
Cristiano Ronaldo n’abagenzi be ubwo bishimiraga igitego

Umukino urangira Al Nassr itsinze ibitego bitatu kuri kimwe ihita inabona itike ya ½ mu gikombe cy’Umwami.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru yishwe n’imbwa yatoraguye yenda kwicwa n’inzara akayirera

Mu gatambaro gakinze amabere gusa! Umukundwa Cadette yagaragaye ari mu mbuto ziryoheye amaso – AMAFOTO