Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026 — Ikipe ya Al Ahly Libya yongeye kwerekana imbaraga zayo mu mikino ya Kalahari Conference, itsinda Nairobi City Thunder amanota 107–80 mu mukino wabereye muri SunBet Arena i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
Ni intsinzi ya kabiri yikurikiranya kuri Al Ahly Libya, ibintu byayifashije kuzamura umubare w’imikino yatsinze igera kuri 2, ikomeza kugarura icyizere cyo kubona itike y’imikino ya nyuma. Ku rundi ruhande, Nairobi City Thunder yo isigaye ifite 1–3, ikaba isigaje umukino umwe gusa.
Nubwo umukino watangiye ukomeye ku mpande zombi, Thunder yagaragaje guhatana cyane, ndetse inagerageza kugaruka mu mukino ifata akanya iyoboye amanota abiri (42–40). Ariko Al Ahly Libya yaje guhindura ibintu mu gice cya kabiri, ikina umukino wihuta kandi uhamye, bituma isiga Nairobi city Thunder inyuma ku buryo bugaragara.
Donovan Willians na Jo Lual Acuil ni bo bitwaye neza Al Ahly Libya, buri umwe atsinda amanota 23, mu gihe Majok Deng yongeyeho 20 mu ijoro ryari ridasanzwe mu gutsinda amanota menshi.
Ku ruhande rwa Nairobi city Thunder, Jawachi Nzeakor ni we wigaragaje kurusha abandi n’amanota 13, ariko ntibyabaye ibihagije ngo bafate umukino mu biganza.
Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Al Ahly Libya yatsinze amanota arenga 100, ikimenyetso kigaragaza uburyo iyi kipe iri kuzamuka mu rwego rwo hejuru mu mikino ya BAL.
Hagati aho, amakipe abiri yamaze kwizera kuzakina imikino ya nyuma ni RSSB Tigers ndetse na Petro de Luanda, yitwaye neza kuva irushanwa ritangiye.
Imikino ya nyuma ya BAL 2026 iteganyijwe kuzabera i Kigali.
WRITTEN BY ALEXANDRE RUGWIZA


