Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nk’igisabo yakunzwe kugwarukaho cyane bitewe n’udukoryo yagaragaje ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda, gusa benshi mu bamukurikirana bakaba bagenda bashdikanya ku bwiza bwe bitewe nuko amafoto ye menshi ajya hanze aba ameze nkaho adasa bitewe nuko rimwe yisiga ibirungo, ubundi akifotoza ntakintu yisize. Muri iyi nkuru tukaba twabakusanyirije amafoto y’uyu mwaru w’u Rwanda mu bihe bitandukanye aho bigaragara ko mushobora guhurira mu nzira ntumumenye bitewe n’amafoto ye ajya hanze.
Ubutaha tuzabagezaho n’abandi bakobwa b’ibyamamare nyarwanda imbaraga z’ikoranabuhanga zifasha mu kugaragara neza mu mafoto nyamara bihabanye n’uko basanzwe.
Ese wowe urabona imbaraga z’ikoranabunga mu mafoto zidakataje ? Ese ubona bamwe mu bakobwa b’abanyarwanda badakataje mu gushakira ubwiza mu birungo (make up) ?
Ngayo nguko