Nyuma yuko ikipe y’igihugu Y’U Rwanda Amavubi itsinzwe na Uganda mu mikino yo guhatanira iticye y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022, kuri ubu hamaze kumenyekana amafaranga ikipe y’U Rwanda, Amavubi ikoresha mu ngengo y’imari yayo maze agereranywa n’ikipe ya Mali idaheruka guhemba umutoza nyamara ikaba ikomeje kwitwara neza.
Amafaranga ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi ikoresha mu ngengo y’imari ni Miliyari imwe na miliyoni magana atanu y’U Rwanda (1.5B Frw).
Nyamara ku rundi ruhande w’ikipe y’igihugu ya Mali, Mohamed Magassouba, ahembwa $1,700 buri kwezi none amaze amezi 20 atabona umushahara.
Ubu ikipe atoza (Mali) ni iya mbere mu itsindq turimo n’amanota #7 twe turi abanyuma n’inota #1 #WCQ2022.