in

Akayabo Byiringiro Lague yaguzwe katumye amakipe menshi yemeza ko burya yakabirizwaga

Byiringiro Lague umaze iminsi yitegura kujya gukina kumugabane w’iburayi, amafaranga yaguzwe yamenyekanye.

Tariki 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sundvikens IF ikina icyiciro cya gatatu mu gihugu cya Suedé, nibwo yatangaje ko yamaze gusinyisha imyaka 4 rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague ariko yari akiri mu Rwanda nyuma yo kubura ibyangombwa.

Lague nyuma yo gutangazwa ko yamaze kugurwa n’iyi kipe y’iburayi, abakunzi b’ikipe ya APR FC bibazaga amafaranga Byiringiro Lague yaguzwe ariko akomeza kuba ubwiru mu ikipe ya APR FC gusa ingano yayo yatumye benshi bavugishwa nyuma yo kumenyekana.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Byiringiro Lague watahaga izamu aciye ku mpande mu ikipe ya APR FC, yaguzwe ibihumbi 80 by’amadorari y’Amarika.

Aya mafaranga yatangaje benshi nyuma yaho byavugwaga ko yaguzwe arenga ibihumbi 100 ariko nyuma yo kumenya aya makuru byatumye abantu bibaza impamvu yakabirizwaga kandi hari abakinnyi benshi baguzwe ayarenga aya yaguzwe.

Mu ijoro rya cyeye nibwo uyu mukinnyi yuriye indege yerekeza muri iyi kipe ya Sundvikens IF isanzwe ikinamo umunyarwanda Yanick Mukunzi nawe wakunzwe n’abenshi hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje havumbuwe Ifi ifite amenyo nk’ayabantu(Videwo)

Kylian Mbappé yaciye agahigo kuri Instagram